27 September, 2025
2 mins read

Intara y’Amajyaruguru ikibazo cy’igwingira cyugarije abana giteye inkeke

Ikibazo cy’igwingira kiri mu bihangayikishije mu Ntara y’Amajyaruguru, kuko umwana 1 muri 4 aba afite ikibazo cy’igwigingira. Abayobozi bakaba biyemeje ko bagiye kucyitaho byihariye. Byakomojweho ubwo Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Habimana Dominique n’abayobozi batandukanye muri iyo Ntara, bahuriye mu nama mpuzabikorwa y’Intara y’Amajyaruguru yabereye mu Karere ka Musanze, biyemeza ko bagiye gukora uko bashoboye ikibazo cy’igwingira […]

2 mins read

Ben IGIRANEZA agiye gufatanya na Chorale Rangurura muri “Icyo Naremewe Live Concert” i Huye

Umuramyi Ben IGIRANEZA agiye kwifatanya na Chorale Rangurura muri “Icyo Naremewe Live Concert” i HuyeChorale Rangurura ibarizwa muri Rwanda Anglican Students Association (RASA) ishami rya Huye,muri Kaminuza y’u Rwanda ,yamaze gutangaza igitaramo gikomeye bise Icyo Naremewe Live Concert Season 3 giteganyijwe kuba ku itariki ya 23 Ugushyingo 2025. Iki gitaramo kizaba ari uburyo bwo gufatanya […]

2 mins read

Natangiye umuziki mu bihe bigoye aho ntawumvaga ko nshoboye: Aimé Uwimana

Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Aimé Uwimana, yahishuye ko mu ntangiriro z’urugendo rwe rwa muzika yahuye n’imbogamizi zikomeye ziturutse ku myumvire y’abantu, aho batumvaga uburyo ashobora gukora indirimbo z’ivugabutumwa akazishyira kuri CD na Cassette akazigurisha. Uyu muramyi, wamamaye mu ndirimbo nka “Muririmbire Uwiteka”, kuri ubu wizihiza imyaka 32 amaze mu muziki, yabitangaje mu […]

2 mins read

Umuramyi Ndasingwa Chryso yatangaje itariki nshya y’igitaramo cye afite i Burayi

Igitaramo cya Chryso Ndasingwa mu Bubiligi cyateguwe na Divine Grace Entertainment, cyagombaga kuzaba kuwa 08 Ugushyingo 2025, ariko magingo aya amakuru mashya ahari ni uko itariki yacyo yamaze guhinduka. Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu, Chryso Ndasingwa yatangaje ko iki gitaramo kizaba mu mpera z’ukwezi k’Ugushyingo. Yanditse ku mbuga nkoranyambaga akoresha ati: “Mwibuke ko amatariki […]

1 min read

El Elyon Worship Team yongeye gukora mu nganzo mu Ndirimbo nshya “Yesu Turakwizeye” ihamagarira abantu kwizera Umucunguzi

El Elyon Worship Team mu majwi meza bongeye gukora mu nganzo bahamagarira abantu kwizera umucunguzi babinyujije mu ndirimbo nshya basohoye yitwa “Yesu Turakwizeye”, ikaba yibutsa urukundo rwa Kristo no kwiringira agakiza ke. Iyi ndirimbo bayishyize hanze tariki 25 Nzeri 2025, ikaba imazekurebwa inakomeje no kurebwa na benshi. Kuri ubu abakunzi b’indirimbo zo kuramya Imana bayisanga […]

1 min read

Trump akomeje gusunikira TikTok kugurishwa abashoramari b’Abanyamerika

‎Perezida Donald Trump yasinye iteka rya perezida rishyigikira amasezerano ateganya ko TikTok yashyirwa mu maboko y’abanyamerika. Avuga ko iki cyemezo kizemerera urubuga gukomeza gukora muri Amerika mu gihe cyubahirije ibisabwa bijyanye n’umutekano w’igihugu.‎‎ Ahazaza ha TikTok hari mu gihirahiro kuva Perezida Joe Biden yasinye itegeko umwaka ushize risaba kompanyi y’Abashinwa, ByteDance, kugurisha ibikorwa byayo byo […]

1 min read

Abby Benitha, umuhanzikazi wiyeguriye umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana,akomeje inganzo ari na ko akabya inzozi

Umuhanzikazi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Abby Benitha, aratangaza ko indirimbo ye iheruka gusohoka yitwa “No Matter What” yaturutse ku rugendo rw’ibihe bigoye yanyuzemo, ariko akomeza kwibuka ko Imana ari urukundo kandi ari yo Data utanga byose. Mu kiganiro kihariye yagiranye n’itangazamakuru , Abby Benitha yavuze ko iyi ndirimbo ari ubutumwa bwo kwibutsa abantu […]

2 mins read

Indirimbo nshya ya Drups Band na Victors Band izajya hanze vuba ihishura amarangamutima y’umwizera nyakuri

DRUPS BAND NA VICTORS BAND BAFATANYIJE GUKORA INDIRIMBO NSHYA YISWE NDAGUKUNDA RUKUNDO Drups Band hamwe na Victors Band, amatsinda abiri azwi cyane mu muziki wa gospel hano mu Rwanda, baherutse gufatanya mu mushinga mushya wo gutunganya indirimbo izasohoka vuba, bise Ndagukunda Rukundo. Alice Nikokeza na Levis Kamana bayoboye indirimbo nshya ya gospel itegerejwe na benshi […]

2 mins read

“Top 7 Gospel Songs of The Week” Indirimbo nshya za Gospel zikunzwe muri iki cyumweru ziratuma Wongera Guhembuka

Buri wa Gatanu, Gospel Today tubagezaho urutonde rw’indirimbo 7 nshya za Gospel ziri gukundwa cyane kurusha izindi, hagendewe ku butumwa bwiza zigarukaho, uburyo zakozwemo ndetse n’uburyo ziri gukundwa n’abantu ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye. TOP 7 Gospel Songs of The Week yacu yuyumunsi indirimbo zitwaye neza muburyo bukurikira: 1. Gentil Misigaro – Antsindira Intambara Gentil Misigaro, […]

2 mins read

Zaburi 40:4 yihishe inyuma y’igitaramo “Indirimbo Nshya” cya Injili Bora

INJILI BORA CHOIR YITEGUYE IGITARAMO “INDIRIMBO NSHYA Injili Bora Choir ikorera umurimo w’Imana mw’itorero EPR (Église Presbytérienne au Rwanda), yongeye gutegura igitaramo gikomeye cyiswe Indirimbo Nshya Live Concert kizabera kuri EPR Gikondo ku wa 28 Nzeri 2025, guhera saa cyenda z’amanywa (3:00 PM). Iki gitaramo giteganyijwe kuzahuza abakunzi b’umuziki wa gikirisitu mu Rwanda no hanze […]

en_USEnglish